Imbaga y'abakuru n'abato yari yateranye
Ukwezi kwa Werurwe, 2012; hari ku italiki ya 24 umunsi udasanzwe mu itorero rya AEBR muri rejiyo ya Bugesera, by’umwihariko ku rubyiruko.
Mu rwego rw’amarushanwa yateguwe mu gihugu cyose mu matorero ya AEBR ategurirwa urubyiruko rw’itorero, ku nshuro yayo ya cumi, urubyiruko rwo muri rejiyo ya Bugesera nirwo rwari rutahiwe n’iki kirori kuri uyu munsi twavuze haruguru.
Byari ibirori, urubyiruko rwitabiriye mu byiciro byose. Haba mu mivugo, indirimbo, ikinamico n’inkuru ngufi ndetse n’abaje kumva ubwo butumwwa, abantu bagera kuri554 bari bateraniye aho. Abarushanijwe kandi bose bahujwe n’insanganyamatsiko igenga aya marushanwa igira iti “URUHARE RW’URUBYIRUKO RWA GIKIRISITO MU ITERAMBERE RY’IGIHUGU”.
Iki ni igikorwa kerekanye ko urubyiruko ari imbaraga z’indashyikirwa zakoreshwa neza ibintu bigahinduka mu buryo bwiza. Ibi byagaragariye cyane cyane mu bitekerezo byubaka bikubiye mu bihangano byabo n’uburyo bakoresheje imbaraga nyinshi kugirango babikusanirize hamwe.
- A. Indirimbo
Ari amatsinda yari yitabiriye aya marushanwa ndetse n’abarushanwa ku giti cyabo bitwaye neza. Ariko nanone baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana”Amarushanwa ni amarushanwa hagombaga kuboneka uwarushije abandi cyane. Mu matsinda 5 y’abaririmbyi yose uko yari yitabiriye amarushanwa, itsinda ry’abaririmbyi ryabaye irya mbere ni GITWE n’amanota 55.7%
Korari yaje ku mwanya wa kabiri ni korari yo ku itorero ya “KARERA” n’amanota 52.7%.
Naho ku mwanya wa gatatu haje korari yo yitwa “KIVUMU” ifite amanota 44.3%.
Ayo niyo makorari yitwaye neza kurusha andi atahana n’ibihembomuri rejiyo ya Bugesera, ariko n’andi yose yari yitabirire yari yakoze iyo bwabaga; Uku niko nayo yagiye akurikirana mu manota:
4. Korari KIGUSA : 42.2%
5. Korari MWOGO : 37.6%
B. Ikinamico
Amatsinda ane niyo yabashijwe gupiganwa mu kiciro cy’ikinamico, maze itsinda ry’urubyiruko rwa KARERA ryegukana umwanya wa mbere muri iki kiciro n’amanota 62.3%, ku mwanya wa kabiri haza itsinda ry’urubyiruko rwa GITWE, rifite amanota 43%. Naho ku mwanya wa gatatu haje itsinda ry’urubyiruko rwa KIVUMU n’amanota 34.8% , ku mwanya wa kane ari nawo wa nyuma haza itsinda ry’urubyiruko rwa GAKAMBA n’amanota 27%.
- C. IMIVUGO
Ikiciro cy’imivugo ntabwo kitabiriwe n’urubyiruko cyane muri rejiyo ya Kingogo. Abantu 4 gusa nibo babashije kwitabira, bakurikirana mu buryo bukurikira hashingiwe ku manota bashejwe n’ibihangano byabo:
- MUNYEMANA JMV : 57.2%
- 2. MUTARAMBIRWA J.De Dieu : 37.8%
- NTAKIRUTIMANA Emmanuel : 30.6%
- NDUWIMANA Jean Pierre 24.7%
- D. INKURUNGUFI
Mu kiciro cy’inkuru ngufi muri rejiyo ya Bugesera, abantu ntibitabiriye uko bikwiriye, abantu babiri bonyine nibo bitabiriye, gusa nanone umwe muribo bimaze kugaragara ko atubahirije amabwiriza ateganywa yakuwe kurutonde rw’irishanwa; umuntu umwe asigara mu ruhando wenyine. Ubwo uwitwa HAKUZIMANA Aimable aza ku mwanya wa mbere n’amanota 55.6%
Mukomeze mukurikirane amakuru y’aya marushanwa n’ibindi bikorwa by’urubyiruko rwa AEBR kuri website yacu: www.aebryouth.com, hari n’ibitekerezo mwifuza kutugezaho mwatwandikira kuri e-mail yacu ariyo aebryouthcoordinator@yahoo.fr mwakoresha na telefone igendanwa 0783131920.